Nazamuwe mu ntera ku rwego rw'Ukuriye Region nyuma y'idindira mu kazi ry'imyaka 8
-
0:00 - 0:05Nagize idindira hafi ry'imyaka 8 mu kuzamurwa mu ntera mu kazi.
-
0:05 - 0:07Nkora ibishoboka byose ntihagira icyo bitanga.
-
0:07 - 0:12Ni ko kwigira inama nti: "Reka nkoreshe uburyo bw'Imana kuko nari ndi gukoresha ubwanjye".
-
0:19 - 0:27Ndabwira ibyo ukora. Ibyo ukora - Rindwa ku bw'amaraso ya Yesu Kirisitu!
-
0:27 - 0:33Ba ikirangirire mu byo ukora ku bw'umugisha w'Imana!
-
0:35 - 0:40Izina ryanjye ni Yozefu. Nkurikiye amateraniro ndi muri Namibiya.
-
0:40 - 0:44Ubuhamya bwanjye buhebuje burebana n'umugisha mu kazi.
-
0:44 - 0:49Nagize idindira hafi mu myaka umunani ntazamurwa mu ntera mu kazi.
-
0:49 - 0:55Nagerageje ibishoboka byose nkubita hano na hariya. Nageze aho mbona ko hari ikitagenda.
-
0:55 - 0:58Ngerageza ubwa mbere sinagira icyo ngeraho.
-
0:58 - 1:01Ni ko kuvuga nti:" reka nkoreshe uburyo bw'Imana" kuko nakoreshaga uburyo byanjye.
-
1:01 - 1:06Ni ko kwigira inama yo kwegera God's Heart TV umwaka ushize wa 2024
-
1:06 - 1:11Nohereza ikifuzo ku mwanya wari washyizwe ku isoko muri Minisiteri mu Gihugu cyacu.
-
1:11 - 1:13Wari umwanya uri hejuru y'uwo nakoragaho.
-
1:13 - 1:19Tariki ya 7 Ukuboza, natumiwe kwitabira iteraniro ry'amasengesho.
-
1:19 - 1:23Mu gihe cy'Iteraniro ry'amasengesho na Brother Chris, numvaga ari ibisanzwe.
-
1:23 - 1:25Nta cyo nabashije kumva cvyangwa ngo numve hari impinduka zibayeho.
-
1:25 - 1:27Mbese nari ndi aho numva uko adusengera.
-
1:27 - 1:34Ariko amaze kudusengera, numvise ko umwaka wa 2025 ari umwaka ibintu bigiye guhinduka mu buzima bwanjye.
-
1:34 - 1:39Nagize ibyiringiro ko ibintu bigomba guhinduka ku bw'amasengesho ya Brother Chris.
-
1:39 - 1:41Yaransengeye. - Namenye ko ibintu bizahinduka.
-
1:41 - 1:45Icyabayeho rero ni uko nyuma yo kwitabira iteraniro ry'amasengesho,
-
1:45 - 1:51icyumweru cyakurikiye, natumiwe muri interviews -ikizami cyo kubazwa.
-
1:51 - 1:57Nagiye muri icyo kizami hari kuwa 20 Ukuboza.
-
1:57 - 2:01Ikizami nkirangije, nasubiye mu rugo
-
2:01 - 2:05Mu kwezi kwa mbere, noherereje Brother Chris ikindi cyifuzo.
-
2:05 - 2:11Nabwo ntumirwa mu iteraniro ry'amasengesho ryo kuwa 01 Gashyantare.
-
2:11 - 2:14Nitabira iteraniro ry'amasengesho.
-
2:14 - 2:18Yaradusengeye avuga ko tugomba guhamya ko twashyizweho ikimenyetso cy'igikundiro kivuye ku Mana.
-
2:18 - 2:21Nahise mvuga nti:" Nshyizweho igikundiro cy'Imana".
-
2:21 - 2:24Noneho asengera kuzamurwa mu ntera kwacu.
-
2:24 - 2:28Icyumweru cyakurikiye, Nakiriye ibaruwa y'akazi
-
2:28 - 2:34ivuga ko ndi umwe mu bantu bagize amahirwe yo kuzamurwa mu ntera
-
2:34 - 2:40Ubwo mba nzamuwe mu ntera. Nahise mbwirwa ko ngomba guhita ngera ku kazi
-
2:40 - 2:42ngatangira imirimo mishya.
-
2:42 - 2:46Nagiye ku itariki ya 01 y'ukwezi kwa gatatu, njya gutangira imirimo mishya.
-
2:46 - 2:49Nshinzwe Akarere.
-
2:49 - 2:53Hejuru y'ibyo ni jye nshinzwe gukurikirana abakozi bose
-
2:53 - 2:56Mfite inzego ziri hasi zimpa raporo.
-
2:56 - 3:00Ni jye nshinzwe ibikorwa byose bya Guverinoma mu biro byanjye.
-
3:00 - 3:05Ibikorwa byose bya buri munsi ni jye mbishinzwe.
-
3:05 - 3:11Mbese izo ni zimwe mu nshingano zanjye muri ako kazi gashya kanjye.
-
3:11 - 3:14Muri iki gihe ndi mu bijyanye no kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.
-
3:14 - 3:17Mbese turi bantu bashinzwe kubungabunga umutungo kamere.
-
3:17 - 3:24Ubuhamya bwanjye bwa kabiri - nkuko nari nabivuze, nongeye gutumirwa mu iteraniro ry'amasengesho ku itariki ya 01 y'ukwezi kwa kabiri
-
3:24 - 3:29kuko nari nongeye gutanga ikindi cyifuzo kirebana n'urushako rwanjye.
-
3:29 - 3:34Igihe cyose twabaga twahuye nk'umugore n'umugabo, mu gitondo
-
3:34 - 3:39twumvaga tunaniwe cyane mbese nk'abikoreye imifuka ya sima ku ntungu.
-
3:39 - 3:43Ibyo byari biduteye ikibazo yaba jye cyangwa umugore wanjye.
-
3:43 - 3:50Naribajije nti ariko ibi biterwa n'iki? Niyemeza koherereza ikifuzo Brother Chris kugira ngo adusengere.
-
3:50 - 3:54Nyuma y'iryo sengesho, ikibazo cyose cyararangiye.
-
3:54 - 3:57Ubu turishimye. Turi umuryango unyuzwe.
-
3:57 - 4:02Jye n'umugore wanjye, ubu turicara, tukaganira tukungurana ibitekerezo.
-
4:02 - 4:05Ibintu biragenda neza. Twishimiye urugo rwacu.
-
4:05 - 4:09Ese ubu ni iyihe nama wagira abatubona bari kukumva ?
-
4:09 - 4:15Tugomba gushyira Imana mu bintu byacu byose - Haba mu mirimo yacu no mu rushako rwacu.
-
4:15 - 4:19Tugomba gushyira Imana muri byose dukora, kugira ngo byose bidushobokere.
- Title:
- Nazamuwe mu ntera ku rwego rw'Ukuriye Region nyuma y'idindira mu kazi ry'imyaka 8
- Description:
-
Amaze kwitabira iteraniro ry'amasengesho ari muri Namibiya akarekera ubushake bwe "Ugukora kw'Imana", Yozefu yazamuwe mu ntera ava mu idindira mu kazi ke - n'ubundi buhamya buhebuje bwo gukora kw'ikiganza cy'Imana haba mu kazi ke ndetse no mu rushako rwe. Urakoze Yesu Kirisitu !
Gusengerwa na Brother Chris binyuze kuri Zoom, ohereza isengesho ryawe hano https://www.godsheart.tv/zoom -Itsinda rya God's Heart TV bazabigufashamo bakoresheje email info@godsheart.tv
➡️ Kurikira icyigisho cya buri munsi kigusubizamo imbaraga kuri WhatsApp - https://godsheart.tv/whatsapp/
➡️ Ba umwe mu bafatanyabikorwa ba God's Heart TV unyuze kuri https://godsheart.tv/partnership
➡️ Ukeneye amakuru ku kwitabira iteraniro ry'amasengesho wanyura https://godsheart.tv/interactive-prayer/
➡️ Wifuza kuba umukorerabushake nk'umusemuzi kuri God's Heart TV wanyura kuri https://godsheart.tv/translate/
➡️ Gusangiza abandi ubuhamya bwawe wanyura https://godsheart.tv/testimony
➡️ Kwitabira iteraniro ry'amasengesho rinyuraho uwo mwanya buri wa gatandatu wa mbere wa buri kwezi wanyura https://www.youtube.com/godshearttv/live - Video Language:
- English
- Team:
God's Heart TV
- Duration:
- 04:49
![]() |
EmmaGrace1 edited Kinyarwanda subtitles for PROMOTION To Regional Head After Eight Years Of Career Stagnation! | |
![]() |
EmmaGrace1 edited Kinyarwanda subtitles for PROMOTION To Regional Head After Eight Years Of Career Stagnation! |