1 00:00:00,000 --> 00:00:05,280 Nagize idindira hafi ry'imyaka 8 mu kuzamurwa mu ntera mu kazi. 2 00:00:05,280 --> 00:00:06,840 Nkora ibishoboka byose ntihagira icyo bitanga. 3 00:00:06,840 --> 00:00:12,280 Ni ko kwigira inama nti: "Reka nkoreshe uburyo bw'Imana kuko nari ndi gukoresha ubwanjye". 4 00:00:18,840 --> 00:00:26,560 Ndabwira ibyo ukora. Ibyo ukora - Rindwa ku bw'amaraso ya Yesu Kirisitu! 5 00:00:26,560 --> 00:00:33,480 Ba ikirangirire mu byo ukora ku bw'umugisha w'Imana! 6 00:00:35,080 --> 00:00:39,600 Izina ryanjye ni Yozefu. Nkurikiye amateraniro ndi muri Namibiya. 7 00:00:39,600 --> 00:00:43,720 Ubuhamya bwanjye buhebuje burebana n'umugisha mu kazi. 8 00:00:43,720 --> 00:00:49,000 Nagize idindira hafi mu myaka umunani ntazamurwa mu ntera mu kazi. 9 00:00:49,000 --> 00:00:54,880 Nagerageje ibishoboka byose nkubita hano na hariya. Nageze aho mbona ko hari ikitagenda. 10 00:00:54,880 --> 00:00:57,640 Ngerageza ubwa mbere sinagira icyo ngeraho. 11 00:00:57,640 --> 00:01:01,480 Ni ko kuvuga nti:" reka nkoreshe uburyo bw'Imana" kuko nakoreshaga uburyo byanjye. 12 00:01:01,480 --> 00:01:06,240 Ni ko kwigira inama yo kwegera God's Heart TV umwaka ushize wa 2024 13 00:01:06,240 --> 00:01:11,320 Nohereza ikifuzo ku mwanya wari washyizwe ku isoko muri Minisiteri mu Gihugu cyacu. 14 00:01:11,320 --> 00:01:13,040 Wari umwanya uri hejuru y'uwo nakoragaho. 15 00:01:13,040 --> 00:01:19,000 Tariki ya 7 Ukuboza, natumiwe kwitabira iteraniro ry'amasengesho. 16 00:01:19,000 --> 00:01:22,600 Mu gihe cy'Iteraniro ry'amasengesho na Brother Chris, numvaga ari ibisanzwe. 17 00:01:22,600 --> 00:01:24,720 Nta cyo nabashije kumva cvyangwa ngo numve hari impinduka zibayeho. 18 00:01:24,720 --> 00:01:26,960 Mbese nari ndi aho numva uko adusengera. 19 00:01:26,960 --> 00:01:34,040 Ariko amaze kudusengera, numvise ko umwaka wa 2025 ari umwaka ibintu bigiye guhinduka mu buzima bwanjye. 20 00:01:34,040 --> 00:01:39,160 Nagize ibyiringiro ko ibintu bigomba guhinduka ku bw'amasengesho ya Brother Chris. 21 00:01:39,160 --> 00:01:41,440 Yaransengeye. - Namenye ko ibintu bizahinduka. 22 00:01:41,440 --> 00:01:45,400 Icyabayeho rero ni uko nyuma yo kwitabira iteraniro ry'amasengesho, 23 00:01:45,400 --> 00:01:50,920 icyumweru cyakurikiye, natumiwe muri interviews -ikizami cyo kubazwa. 24 00:01:50,920 --> 00:01:57,120 Nagiye muri icyo kizami hari kuwa 20 Ukuboza. 25 00:01:57,120 --> 00:02:00,720 Ikizami nkirangije, nasubiye mu rugo 26 00:02:00,720 --> 00:02:04,520 Mu kwezi kwa mbere, noherereje Brother Chris ikindi cyifuzo. 27 00:02:04,520 --> 00:02:11,000 Nabwo ntumirwa mu iteraniro ry'amasengesho ryo kuwa 01 Gashyantare. 28 00:02:11,000 --> 00:02:13,560 Nitabira iteraniro ry'amasengesho. 29 00:02:13,560 --> 00:02:18,360 Yaradusengeye avuga ko tugomba guhamya ko twashyizweho ikimenyetso cy'igikundiro kivuye ku Mana. 30 00:02:18,360 --> 00:02:21,080 Nahise mvuga nti:" Nshyizweho igikundiro cy'Imana". 31 00:02:21,080 --> 00:02:23,720 Noneho asengera kuzamurwa mu ntera kwacu. 32 00:02:23,720 --> 00:02:28,280 Icyumweru cyakurikiye, Nakiriye ibaruwa y'akazi 33 00:02:28,280 --> 00:02:34,120 ivuga ko ndi umwe mu bantu bagize amahirwe yo kuzamurwa mu ntera 34 00:02:34,120 --> 00:02:39,680 Ubwo mba nzamuwe mu ntera. Nahise mbwirwa ko ngomba guhita ngera ku kazi 35 00:02:39,680 --> 00:02:41,640 ngatangira imirimo mishya. 36 00:02:41,640 --> 00:02:46,360 Nagiye ku itariki ya 01 y'ukwezi kwa gatatu, njya gutangira imirimo mishya. 37 00:02:46,360 --> 00:02:48,800 Nshinzwe Akarere. 38 00:02:48,800 --> 00:02:52,720 Hejuru y'ibyo ni jye nshinzwe gukurikirana abakozi bose 39 00:02:52,720 --> 00:02:55,520 Mfite inzego ziri hasi zimpa raporo. 40 00:02:55,520 --> 00:03:00,480 Ni jye nshinzwe ibikorwa byose bya Guverinoma mu biro byanjye. 41 00:03:00,480 --> 00:03:05,080 Ibikorwa byose bya buri munsi ni jye mbishinzwe. 42 00:03:05,080 --> 00:03:11,040 Mbese izo ni zimwe mu nshingano zanjye muri ako kazi gashya kanjye. 43 00:03:11,040 --> 00:03:13,880 Muri iki gihe ndi mu bijyanye no kurengera urusobe rw'ibinyabuzima. 44 00:03:13,880 --> 00:03:16,720 Mbese turi bantu bashinzwe kubungabunga umutungo kamere. 45 00:03:16,720 --> 00:03:24,480 Ubuhamya bwanjye bwa kabiri - nkuko nari nabivuze, nongeye gutumirwa mu iteraniro ry'amasengesho ku itariki ya 01 y'ukwezi kwa kabiri 46 00:03:24,480 --> 00:03:29,440 kuko nari nongeye gutanga ikindi cyifuzo kirebana n'urushako rwanjye. 47 00:03:29,440 --> 00:03:33,760 Igihe cyose twabaga twahuye nk'umugore n'umugabo, mu gitondo 48 00:03:33,760 --> 00:03:39,000 twumvaga tunaniwe cyane mbese nk'abikoreye imifuka ya sima ku ntungu. 49 00:03:39,000 --> 00:03:43,440 Ibyo byari biduteye ikibazo yaba jye cyangwa umugore wanjye. 50 00:03:43,440 --> 00:03:49,600 Naribajije nti ariko ibi biterwa n'iki? Niyemeza koherereza ikifuzo Brother Chris kugira ngo adusengere. 51 00:03:49,600 --> 00:03:54,360 Nyuma y'iryo sengesho, ikibazo cyose cyararangiye. 52 00:03:54,360 --> 00:03:57,040 Ubu turishimye. Turi umuryango unyuzwe. 53 00:03:57,040 --> 00:04:01,800 Jye n'umugore wanjye, ubu turicara, tukaganira tukungurana ibitekerezo. 54 00:04:01,800 --> 00:04:04,880 Ibintu biragenda neza. Twishimiye urugo rwacu. 55 00:04:04,880 --> 00:04:09,280 Ese ubu ni iyihe nama wagira abatubona bari kukumva ? 56 00:04:09,280 --> 00:04:14,760 Tugomba gushyira Imana mu bintu byacu byose - Haba mu mirimo yacu no mu rushako rwacu. 57 00:04:14,760 --> 00:04:18,640 Tugomba gushyira Imana muri byose dukora, kugira ngo byose bidushobokere.