WEBVTT 00:00:00.000 --> 00:00:05.280 Nagize idindira hafi ry'imyaka 8 mu kuzamurwa mu ntera mu kazi. 00:00:05.280 --> 00:00:06.840 Nkora ibishoboka byose ntihagira icyo bitanga. 00:00:06.840 --> 00:00:12.280 Ni ko kwigira inama nti: "Reka nkoreshe uburyo bw'Imana kuko nari ndi gukoresha ubwanjye". 00:00:18.840 --> 00:00:26.560 Ndabwira ibyo ukora. Ibyo ukora - Rindwa ku bw'amaraso ya Yesu Kirisitu! 00:00:26.560 --> 00:00:33.480 Ba ikirangirire mu byo ukora ku bw'umugisha w'Imana! 00:00:35.080 --> 00:00:39.600 Izina ryanjye ni Yozefu. Nkurikiye amateraniro ndi muri Namibiya. 00:00:39.600 --> 00:00:43.720 Ubuhamya bwanjye buhebuje burebana n'umugisha mu kazi. 00:00:43.720 --> 00:00:49.000 Nagize idindira hafi mu myaka umunani ntazamurwa mu ntera mu kazi. 00:00:49.000 --> 00:00:54.880 Nagerageje ibishoboka byose nkubita hano na hariya. Nageze aho mbona ko hari ikitagenda. 00:00:54.880 --> 00:00:57.640 Ngerageza ubwa mbere sinagira icyo ngeraho. 00:00:57.640 --> 00:01:01.480 Ni ko kuvuga nti:" reka nkoreshe uburyo bw'Imana" kuko nakoreshaga uburyo byanjye. 00:01:01.480 --> 00:01:06.240 Ni ko kwigira inama yo kwegera God's Heart TV umwaka ushize wa 2024 00:01:06.240 --> 00:01:11.320 Nohereza ikifuzo ku mwanya wari washyizwe ku isoko muri Minisiteri mu Gihugu cyacu. 00:01:11.320 --> 00:01:13.040 Wari umwanya uri hejuru y'uwo nakoragaho. 00:01:13.040 --> 00:01:19.000 Tariki ya 7 Ukuboza, natumiwe kwitabira iteraniro ry'amasengesho. 00:01:19.000 --> 00:01:22.600 Mu gihe cy'Iteraniro ry'amasengesho na Brother Chris, numvaga ari ibisanzwe. 00:01:22.600 --> 00:01:24.720 Nta cyo nabashije kumva cvyangwa ngo numve hari impinduka zibayeho. 00:01:24.720 --> 00:01:26.960 Mbese nari ndi aho numva uko adusengera. 00:01:26.960 --> 00:01:34.040 Ariko amaze kudusengera, numvise ko umwaka wa 2025 ari umwaka ibintu bigiye guhinduka mu buzima bwanjye. 00:01:34.040 --> 00:01:39.160 Nagize ibyiringiro ko ibintu bigomba guhinduka ku bw'amasengesho ya Brother Chris. 00:01:39.160 --> 00:01:41.440 Yaransengeye. - Namenye ko ibintu bizahinduka. 00:01:41.440 --> 00:01:45.400 Icyabayeho rero ni uko nyuma yo kwitabira iteraniro ry'amasengesho, 00:01:45.400 --> 00:01:50.920 icyumweru cyakurikiye, natumiwe muri interviews -ikizami cyo kubazwa. 00:01:50.920 --> 00:01:57.120 Nagiye muri icyo kizami hari kuwa 20 Ukuboza. 00:01:57.120 --> 00:02:00.720 Ikizami nkirangije, nasubiye mu rugo 00:02:00.720 --> 00:02:04.520 Mu kwezi kwa mbere, noherereje Brother Chris ikindi cyifuzo. 00:02:04.520 --> 00:02:11.000 Nabwo ntumirwa mu iteraniro ry'amasengesho ryo kuwa 01 Gashyantare. 00:02:11.000 --> 00:02:13.560 Nitabira iteraniro ry'amasengesho. 00:02:13.560 --> 00:02:18.360 Yaradusengeye avuga ko tugomba guhamya ko twashyizweho ikimenyetso cy'igikundiro kivuye ku Mana. 00:02:18.360 --> 00:02:21.080 Nahise mvuga nti:" Nshyizweho igikundiro cy'Imana". 00:02:21.080 --> 00:02:23.720 Noneho asengera kuzamurwa mu ntera kwacu. 00:02:23.720 --> 00:02:28.280 Icyumweru cyakurikiye, Nakiriye ibaruwa y'akazi 00:02:28.280 --> 00:02:34.120 ivuga ko ndi umwe mu bantu bagize amahirwe yo kuzamurwa mu ntera 00:02:34.120 --> 00:02:39.680 Ubwo mba nzamuwe mu ntera. Nahise mbwirwa ko ngomba guhita ngera ku kazi 00:02:39.680 --> 00:02:41.640 ngatangira imirimo mishya. 00:02:41.640 --> 00:02:46.360 Nagiye ku itariki ya 01 y'ukwezi kwa gatatu, njya gutangira imirimo mishya. 00:02:46.360 --> 00:02:48.800 Nshinzwe Akarere. 00:02:48.800 --> 00:02:52.720 Hejuru y'ibyo ni jye nshinzwe gukurikirana abakozi bose 00:02:52.720 --> 00:02:55.520 Mfite inzego ziri hasi zimpa raporo. 00:02:55.520 --> 00:03:00.480 Ni jye nshinzwe ibikorwa byose bya Guverinoma mu biro byanjye. 00:03:00.480 --> 00:03:05.080 Ibikorwa byose bya buri munsi ni jye mbishinzwe. 00:03:05.080 --> 00:03:11.040 Mbese izo ni zimwe mu nshingano zanjye muri ako kazi gashya kanjye. 00:03:11.040 --> 00:03:13.880 Muri iki gihe ndi mu bijyanye no kurengera urusobe rw'ibinyabuzima. 00:03:13.880 --> 00:03:16.720 Mbese turi bantu bashinzwe kubungabunga umutungo kamere. 00:03:16.720 --> 00:03:24.480 Ubuhamya bwanjye bwa kabiri - nkuko nari nabivuze, nongeye gutumirwa mu iteraniro ry'amasengesho ku itariki ya 01 y'ukwezi kwa kabiri 00:03:24.480 --> 00:03:29.440 kuko nari nongeye gutanga ikindi cyifuzo kirebana n'urushako rwanjye. 00:03:29.440 --> 00:03:33.760 Igihe cyose twabaga twahuye nk'umugore n'umugabo, mu gitondo 00:03:33.760 --> 00:03:39.000 twumvaga tunaniwe cyane mbese nk'abikoreye imifuka ya sima ku ntungu. 00:03:39.000 --> 00:03:43.440 Ibyo byari biduteye ikibazo yaba jye cyangwa umugore wanjye. 00:03:43.440 --> 00:03:49.600 Naribajije nti ariko ibi biterwa n'iki? Niyemeza koherereza ikifuzo Brother Chris kugira ngo adusengere. 00:03:49.600 --> 00:03:54.360 Nyuma y'iryo sengesho, ikibazo cyose cyararangiye. 00:03:54.360 --> 00:03:57.040 Ubu turishimye. Turi umuryango unyuzwe. 00:03:57.040 --> 00:04:01.800 Jye n'umugore wanjye, ubu turicara, tukaganira tukungurana ibitekerezo. 00:04:01.800 --> 00:04:04.880 Ibintu biragenda neza. Twishimiye urugo rwacu. 00:04:04.880 --> 00:04:09.280 Ese ubu ni iyihe nama wagira abatubona bari kukumva ? 00:04:09.280 --> 00:04:14.760 Tugomba gushyira Imana mu bintu byacu byose - Haba mu mirimo yacu no mu rushako rwacu. 00:04:14.760 --> 00:04:18.640 Tugomba gushyira Imana muri byose dukora, kugira ngo byose bidushobokere.