Nagize idindira hafi ry'imyaka 8 mu kuzamurwa mu ntera mu kazi.
Nkora ibishoboka byose ntihagira icyo bitanga.
Ni ko kwigira inama nti: "Reka nkoreshe uburyo bw'Imana kuko nari ndi gukoresha ubwanjye".
Ndabwira ibyo ukora. Ibyo ukora - Rindwa ku bw'amaraso ya Yesu Kirisitu!
Ba ikirangirire mu byo ukora ku bw'umugisha w'Imana!
Izina ryanjye ni Yozefu. Nkurikiye amateraniro ndi muri Namibiya.
Ubuhamya bwanjye buhebuje burebana n'umugisha mu kazi.
Nagize idindira hafi mu myaka umunani ntazamurwa mu ntera mu kazi.
Nagerageje ibishoboka byose nkubita hano na hariya. Nageze aho mbona ko hari ikitagenda.
Ngerageza ubwa mbere sinagira icyo ngeraho.
Ni ko kuvuga nti:" reka nkoreshe uburyo bw'Imana" kuko nakoreshaga uburyo byanjye.
Ni ko kwigira inama yo kwegera God's Heart TV umwaka ushize wa 2024
Nohereza ikifuzo ku mwanya wari washyizwe ku isoko muri Minisiteri mu Gihugu cyacu.
Wari umwanya uri hejuru y'uwo nakoragaho.
Tariki ya 7 Ukuboza, natumiwe kwitabira iteraniro ry'amasengesho.
Mu gihe cy'Iteraniro ry'amasengesho na Brother Chris, numvaga ari ibisanzwe.
Nta cyo nabashije kumva cvyangwa ngo numve hari impinduka zibayeho.
Mbese nari ndi aho numva uko adusengera.
Ariko amaze kudusengera, numvise ko umwaka wa 2025 ari umwaka ibintu bigiye guhinduka mu buzima bwanjye.
Nagize ibyiringiro ko ibintu bigomba guhinduka ku bw'amasengesho ya Brother Chris.
Yaransengeye. - Namenye ko ibintu bizahinduka.
Icyabayeho rero ni uko nyuma yo kwitabira iteraniro ry'amasengesho,
icyumweru cyakurikiye, natumiwe muri interviews -ikizami cyo kubazwa.
Nagiye muri icyo kizami hari kuwa 20 Ukuboza.
Ikizami nkirangije, nasubiye mu rugo
Mu kwezi kwa mbere, noherereje Brother Chris ikindi cyifuzo.
Nabwo ntumirwa mu iteraniro ry'amasengesho ryo kuwa 01 Gashyantare.
Nitabira iteraniro ry'amasengesho.
Yaradusengeye avuga ko tugomba guhamya ko twashyizweho ikimenyetso cy'igikundiro kivuye ku Mana.
Nahise mvuga nti:" Nshyizweho igikundiro cy'Imana".
Noneho asengera kuzamurwa mu ntera kwacu.
Icyumweru cyakurikiye, Nakiriye ibaruwa y'akazi
ivuga ko ndi umwe mu bantu bagize amahirwe yo kuzamurwa mu ntera
Ubwo mba nzamuwe mu ntera. Nahise mbwirwa ko ngomba guhita ngera ku kazi
ngatangira imirimo mishya.
Nagiye ku itariki ya 01 y'ukwezi kwa gatatu, njya gutangira imirimo mishya.
Nshinzwe Akarere.
Hejuru y'ibyo ni jye nshinzwe gukurikirana abakozi bose
Mfite inzego ziri hasi zimpa raporo.
Ni jye nshinzwe ibikorwa byose bya Guverinoma mu biro byanjye.
Ibikorwa byose bya buri munsi ni jye mbishinzwe.
Mbese izo ni zimwe mu nshingano zanjye muri ako kazi gashya kanjye.
Muri iki gihe ndi mu bijyanye no kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.
Mbese turi bantu bashinzwe kubungabunga umutungo kamere.
Ubuhamya bwanjye bwa kabiri - nkuko nari nabivuze, nongeye gutumirwa mu iteraniro ry'amasengesho ku itariki ya 01 y'ukwezi kwa kabiri
kuko nari nongeye gutanga ikindi cyifuzo kirebana n'urushako rwanjye.
Igihe cyose twabaga twahuye nk'umugore n'umugabo, mu gitondo
twumvaga tunaniwe cyane mbese nk'abikoreye imifuka ya sima ku ntungu.
Ibyo byari biduteye ikibazo yaba jye cyangwa umugore wanjye.
Naribajije nti ariko ibi biterwa n'iki? Niyemeza koherereza ikifuzo Brother Chris kugira ngo adusengere.
Nyuma y'iryo sengesho, ikibazo cyose cyararangiye.
Ubu turishimye. Turi umuryango unyuzwe.
Jye n'umugore wanjye, ubu turicara, tukaganira tukungurana ibitekerezo.
Ibintu biragenda neza. Twishimiye urugo rwacu.
Ese ubu ni iyihe nama wagira abatubona bari kukumva ?
Tugomba gushyira Imana mu bintu byacu byose - Haba mu mirimo yacu no mu rushako rwacu.
Tugomba gushyira Imana muri byose dukora, kugira ngo byose bidushobokere.