Ibi ntabwo ari ukwiganirira.
Nitwa Greta Thunberg.
Turi kubaho mw'itangiriro ryo kuzimira kw'ibinyabuzima ku bwinshi.
Ikirere cyacu kiri kwangirika.
Abana nkanjye barata amasomo ngo bigaragambye.
Ariko turacyashoboye kubikemura.
Uracyashoboye kubikemura.
Mu kwirengera, dukeneye guhagarika gutwika ibikomokamo peteroli, ariko ntibihagije.
ibisubizo byinshi biravugwa ariko nikihe gisubizo cy'ukuri kiri mbere
yacu?
Reka inshuti yanjye George abisobanure.
Hariho imashini idasanzwe ikurura umwuka mubi mu kirere, ihendutse, kandi yubaka
ubwayo.
Yitwa...igiti.
Igiti ni urugero rw'igisubizo cya kamere ku kirere cyacu.
Ibihuru, inzitane, ibishanga, ahava nyiramugengeri, inkombe, ibimera byo ku mazi n'ibyo mu mazi,
bikurura umwuka mubi uri mu kirere bikawumira.
Kamere ni igikoresho twakoresha mu gusana ikirere cyacu cyangiritse.
Ibi bisubizo kamere by'umwuka wacu byateza impinduka nini.
Byiza cyane, sibyo?
Ariko nanone gusa niturekera ibivamo peteroli mu butaka.
Aha niho bikara ...ubu turabyirengagiza.
Twishyura byikubye inshuro igihumbi ngo dusonere ibiva kuri peteroli kurusha ibisubizo byacu bya
kamere.
Ibisubizo bya kamere bibona 2% gusa
by'amafaranga yose akoreshwa
mu gukemura ikibazo cy'ikirere.
Aya ni amafaranga yawe, imisoro yawe n'ubwizigame bwawe.
Ikindi gitangaje, ubu ubwo dukeneye kamere kurushaho
nibwo turi kuyangiza twihuse kurushaho.
Ibinyabuzima bigera kuri 200 birazimira buri munsi umwe.
Igice kinini cy'urubura rwa Arctic cyarashonze.
Inyamaswa nyinshi zamaze kuzima.
Bwinshi mu butaka bwacu bwaragiye.
None ni iki dukwiriye gukora?
Ni iki ukwiriye gukora?
Biroroshye...dukeneye kurinda, gusana, no gutera inkunga.
Kurinda.
Amashyamba ari gutemwa
ku rugero rungana n'ibibuga 30 by'umupira buri munota.
Aho kamere ikora ikintu cy'ingenzi, tugomba kuyirinda.
Gusana.
Umubumbe wacu warangiritse bikomeye.
Ariko kamere ibasha kwisubiranya
kandi tubasha gufasha urusobe rw'ubuzima gusubirana.
Gutera inkunga.
Dukeneye kureka gutera inkunga ibintu byangiza kamere
ahubwo tukishyurira ibiyifasha.
Biroroshye.
Rinda, sana, tera inkunga.
Ibi ntaho bitabera.
Abantu benshi batangiye gukoresha ibisubizo by'ikirere bya kamere.
Dukwiriye kubikora ku bwinshi.
Nawe wabigiramo uruhare.
Tora abantu barengera kamere.
Sangiza abandi iki kiganiro.
Bivugeho.
Mu isi hose hari amatsinda atangaje arwanirira kamere.
Ifatanye na yo!
Byose bifite umumaro
ufite umubare ki